Inama y’ubuyobozi ya Fondasiyo Rwamiheto irashimira byimazeyo abantu bose b’abaterankunga basobanukiwe n’imigambi n’akamaro k’iyi Fondasiyo. Inkunga zabo batangana umutima w’urugwiro hari abantu benshi batishoboye zigarurira akanyamuneza zikanabaha ubushobozi bwo gukomeza amashuri.

Turashimira n’abandi bagira neza bazakomeza kugenda biyongera mu muryango w’abagiraneza bahujwe n’iyi Fondasiyo yiyemeje gushyira mu ibikorwa intego yiyemeje ari yo : Uburenganzira bwo kwiga kuri buri wese no gufasha abandi igihe nawe wafashijwe.

Ibyo tubona m’ubuzima, bishimangira ko gufasha abatishoboye bizana imigisha myinshi. Ibyo mutanga mu ikiganza cy’iburyo, mubigarurirwa kukigero gitubutse mu bundi buryo mu ikiganza cy’ibumoso. Twese hamwe, icyo twakora cyose uko cyaba kingana, tugerageze kugabanura imibabaro mu abatishoboye.

Fondation-Rwamiheto-Groupe-d-enfants-en-classe

Fondasiyo

Fondation-Rwamiheto-Groupe-d-enfants-qui-sourient

Icyo Fondasiyo igamije :

Gushyigikira uburezi kuri bose, itanga inkunga y’amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenewe kubana batishoboye, cyane cyane abari ku mugabane wa Afurika.

 

Indanga gaciro ngenderwaho za Fondasiyo : 

  • Kwifatanya n’abatishoboye
  • Kudakoresha ubutoni igihe hatoranywa abagomba gufashwa
  • Gukorera mu mucyo imicungire n’ibindi bikorwa

Ubuyobozi

Fondasiyo Rwamiheto ni umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha. Uyoborwa n’amategeko ya Canada kandi ufite icyicaro cyawo muri Canada.

Fondation-Rwamiheto-Gouvernance-Enfants-Point -D-Eau

Ibyo tugamije

Fondation-Rwamiheto-Nos-Objectifs-Groupe-d-enfants-qui-sourient

Gukangurira abantu uburenganzira bwo kwiga kuri bose

Fondasiyo Rwamiheto yemera ko nta mwana n’umwe wakagombye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kubera impanvu z’ubukene cyangwa izindi mpanvu izarizo zose zirebana n’imibereho y’umuryango we.

Ibikorwa byacu

Kubyara

Fondasiyo yashyizeho gahunda yo kubyara (parrainage/sponsorship) umwana w’umunyeshuri cyangwa itsinda (groupe) ya abana ba abanyeshuri. Iyi gahunda ituma umugiraneza agirana umubano wihariye n’umwana cyangwa abana afasha.

Fondation-Rwamiheto-Groupe-d-enfants-en-classe

Gushima

Fondation-Rwamiheto-Remerciements-Groupe-enfants-ecole

Fondasiyo Rwamiheto irashimira abagiraneza n’abatanga nkunga bose, kubw’ubufasha bwabo. Ibyo byatumye Fondasiyo igira abana ifasha, gutsyo nabo ikabaha amahirwe yo kujya mu mashuri.