Ibikorwa byacu

Kubyara

Fondasiyo yashyizeho gahunda yo kubyara (parrainage/sponsorship) umwana w’umunyeshuri cyangwa itsinda (groupe) ya abana ba abanyeshuri. Iyi gahunda ituma umugiraneza agirana umubano wihariye n’umwana cyangwa abana afasha.

Urifuza kubyara (parrainer/sponsor) umwana kanda hano wuzuze formulaire.

Ubaye ukeneye ubundi busobanuro wakwandikira ubuyobozi bwa Fondasiyo ubinyujije.

 

Ibyo Fondasiyo yagezeho

Kuva Fondasiyo ishinzwe mu mwaka wa 2021, mu mwaka w’amashuri 2021-2022, Fondasiyo Rwamiheto yashoboye kurihirira abana barindwi, bane bo mumashuri y’isumbuye na batatu bo mumashuri abanza : amafaranga y’ishuri, ay’ibikoresho na y’imyambaro y’ishuri.

 

Ibitoroheye Fondasiyo

Nkuko bikunze kumera kuri buri muryango wose ukivuka, imyaka yambere iragorana kuko haba hari byinshi biba bigomba kubonerwa ibisubizo. Fondasiyo Rwamiheto nayo yahuye n’ibyo bibazo. Ibibazo nyamukuru Fondasiyo ihura nabyo ni ibi bikurikira :

  • Umubare uhanitse w’abakeneye inkunga, kuburyo birenze ubushobozi bwa Fondasiyo;
  • Kutabona abakorera bushake bahagije cyane cyane mubihugu abana bafashirizwamo.
Fondation-Rwamiheto-Montage-Page-Nos-Actions