Ubuyobozi

Fondasiyo Rwamiheto ni umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha. Uyoborwa n’amategeko ya Canada kandi ufite icyicaro cyawo muri Canada.

 

Inama y’ubuyobozi

Fondasiyo Rwamiheto iyoborwa n’inama y’ubuyobozi. Inama y’ubuyobozi iriho ubu igizwe n’aba bakuri kira :

  • Dr. James Mavubi (Leta zunze ubumwe bw’Amerika)
  • Thècle Twungubumwe (Canada)
  • Laurence Munyengabe (Canada)
  • Jotham Rwamiheto (Canada)
  • Solange Uwimana (Ububirigi)
  • Emerence Uwineza (Ububirigi)
  • xxxxx xxxxxx (Rwanda)

Abagize inama y’ubuyobozi ni abakorana bushake.

 

Ubuyobozi kurwego rw’igihugu

Ubuyobozi ku rwego rw’igihugu bushinzwe umuyobozi nshingwa bikorwa urebera ibikorwa byose bya Fondasiyo bikorwa mu gihugu.

Umuyobozi nshingwa bikorwa ashobora kuba umukorera bushake cyangwa akaba umukozi uhembwa bikurikije igena migambi n’amikoro ya Fondasiyo.

 

Ubukorana bushake

Inama y’ubuyobozi n’ubuyobozi nshingwabikorwa bashobora kwitabaza abakorana bushake kugira ngo babafashe m’ugukora imirimo inyuranye ya Fondasiyo.

 

Imicungire y’imari n’ubugenzuzi

Fondasiyo isabwa kugendera no kubahiriza amategeko rusange agenga imicungire myiza y’imitungo. Fondasiyo inasabwa gukoresha igenzura mari buri mwaka cyangwa buri myaka ibiri hagamijwe kureba uko icunga neza umutungo no kugera ku ntego yiyemeje.

Fondation-Rwamiheto-Montage-Page-Gouvernance