Fondasiyo
Imiterere ya Fondation :
- Izina : Fondasiyo Rwamiheto
- Ni umuryango umeze ute mu by’amategeko : Ni umuryango udaharanira inyungu uzwi n’amategeko nk’umuryango ufassha
- Amategeko awugenga : Amategeko ya Canada
- Aho ubarizwa : 25 Rue Baron, Laval, Québec, H7H 0A4
Icyo Fondasiyo igamije :
Gushyigikira uburezi kuri bose itanga amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenewe ku abana batishoboye cyane cyane bari ku umugabane w’Afurika.
Indanga gaciro ngenderwaho za Fondasiyo :
- Kwifatanya n’abatishoboye
- Kudakoresha ubutoni igihe hatoranywa abagomba gufashwa
- Gukorera mu mucyo imicungire n’ibindi bikorwa
Ibikorwa bya Fondasiyo :
- Gushaka no gukusanya inkunga zikenewe kugira ngo Fondasiyo irangize inshingano zayo
- Kumenya (kubarura) abana batishoboye bafite ingorane zo kujya mu mashuri
- Guha abana batishoboye amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho bikenewe mw’ishuri
- Gukurikirana imyigire y’abana bafashwa kugeza barangije, bageze mu mirimo
- Gushishikariza abana bafashijwe na Fondasiyo, gufasha abandi abana bafite ibibazo nk’ibyo bari bafite igihe bafashwaga; ariho havuye iyi nvugo ya Fondasiyo igenderaho : Uburezi kuri bose nawe ufasha abandi