Fondasiyo

Imiterere ya Fondation :

  • Izina : Fondasiyo Rwamiheto
  • Ni umuryango umeze ute mu by’amategeko : Ni umuryango udaharanira inyungu uzwi n’amategeko nk’umuryango ufassha
  • Amategeko awugenga : Amategeko ya Canada
  • Aho ubarizwa : 25 Rue Baron, Laval, Québec, H7H 0A4

 

Icyo Fondasiyo igamije :

Gushyigikira uburezi kuri bose itanga amafaranga y’ishuri n’ibindi bikenewe ku abana batishoboye cyane cyane bari ku umugabane w’Afurika.

 

Indanga gaciro ngenderwaho za Fondasiyo :

  • Kwifatanya n’abatishoboye
  • Kudakoresha ubutoni igihe hatoranywa abagomba gufashwa
  • Gukorera mu mucyo imicungire n’ibindi bikorwa

 

Ibikorwa bya Fondasiyo :

  • Gushaka no gukusanya inkunga zikenewe kugira ngo Fondasiyo irangize inshingano zayo
  • Kumenya (kubarura) abana batishoboye bafite ingorane zo kujya mu mashuri
  • Guha abana batishoboye amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho bikenewe mw’ishuri
  • Gukurikirana imyigire y’abana bafashwa kugeza barangije, bageze mu mirimo
  • Gushishikariza abana bafashijwe na Fondasiyo, gufasha abandi abana bafite ibibazo nk’ibyo bari bafite igihe bafashwaga; ariho havuye iyi nvugo ya Fondasiyo igenderaho : Uburezi kuri bose nawe ufasha abandi
Fondation-Rwamiheto-Montage-Page-Fondation